Chairman yasuye Intara y’Iburasirazuba, aganira n’abayituye

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi yagiriye urugendo rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba aho yaggiranye ibiganiro n’abayituye ndetse anifatanya nabo mu muganda.

Mu ijambo yagejeje ku batuye Akarere ka Ngoma, mu Murenge wa Zaza, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu bashyizemo umwete, ariko baharanira umutekano wo nkingi y’ibanze y’iterambere rirambye.

Perezida Kagame yabibukije ko iterambere nyaryo ryubakira ku mutekano.

Yagize ati “Turubaka igihugu dushyizeho umwete, turashaka ubuzima bwiza, muzi mwese aho tuvuye ntabwo ari heza, umutekano ni ngombwa kugirango tubone amajyambere.”

Raporo y’umuryango “Gallup Global Law and Order” yo mu 2015 yashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi bitekanye kurusha ibindi, ku buryo byorohera abaturage kugenda nta nkomyi mu ijoro.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 5 ku Isi n’amanota 85% no ku mwanya wa Mbere muri Afurika. Perezida Kagame yashingiye kuri ibi bigwi, asaba Abanyarwanda gukomereza aho, bakabigira kamere yabo.

Ati “Umutekano ni uw’ibanze ndabibasabye ndabizi ko muwiha cyangwa muwutanga ariko ndashaka ko muwugira ubuzima busanzwe atari ikintu cyabaye nk’icyaduka. Dukomereze aho tubigire kamere yacu tubigire ibintu bisanzwe, bizakomeza buri wese abishyigikiye kandi ni ngombwa ku majyambere.”

Yahumurije Abanyarwanda ko nibafatanya kwicungira umutekano ntawe uzabameneramo kandi n’uwabigerageza rizaba ari ikosa rizahita rikosorwa agahabwa umuti umugenewe.

Perezida Kagame asura abaturage mu turere dutandukanye akabaha impanuro zibafasha gukomeza kwiteza imbere barwanya ubukene, bicungira umutekano nk’inkingi y’ibanze mu cyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu kandi aganira n’abaturage bakamugezaho ibibazo akabibakemurira. Mu Karere ka Ngoma yemereye abaturage kububakira umuhanda ubahuza n’Akarere ka Nyanza mu rwego rwo koroshya ubuhahirane, anabasezeranya ubuvugizi bwo kugeza umuyoboro wa internet mu Murenge wa Zaza umwe mu ifite amashuri menshi muri ako karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yagaragaje ko abaturage b’aka Karere bakomeje kwesa imihigo biteza imbere mu bikorwa byiganjemo ubuhinzi bw’urutoki, inanasi, ibishyimbo, Kawa, Umuceli n’ibindi.

Ku munsi wa mbere w’Uruzinduko rwe kandi Perezida Kagame yabonanye n’abikorera bakomoka muri iyo Ntara baganira ku ruhare rwabo mu kuyiteza imbere.

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda batagera ku iterambere barizaniwe n’abandi, ahubwo ko bagomba kugaragaza uruhare rwabo bagasaba kunganirwa n’abandi kubyo batabashije kwigezaho.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe muri iyi Ntara Chairman w’Umuryango kandi yifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Nyuma y’Umuganda umukuru w’Igihugu yagiranye nabo ikiganiro abibutsa ko umuganda ari mu mu nzira yo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo ndetse ko umuganda ukwiye gufatwa nk’imwe mu ningi z’umuco w’Abanyarwanda.

Back

Youtube Video