IMYANZURO Y’INAMA NKURU Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI YO KU WA 14-16 UKUBOZA 2017

Kuva tariki 14 kugeza ku wa 16 Ukuboza 2017, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi kiri mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo  mu Mujyi wa Kigali, hateraniye Inama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi.

Kuri gahunda y’inama hari ingingo zikurikira:

1.   Ijambo ritangiza inama rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akaba na Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi;

2.   Raporo y’ibyagezweho n’Umuryango FPR- Inkotanyi mu myaka 30 umaze uvutse;

3.   Gahunda y’ibikorwa by’Umuryango FPR- Inkotanyi Ukuboza 2017-Ukuboza 2019;

4.   Ikiganiro kijyanye n’u Rwanda mu isi y’uyu munsi n’ejo hazaza ; 

5.   Kuvugurura amategeko-remezo n’amategeko ngengamikorere y’Umuryango FPR- Inkotanyi ;

6.   Amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR- Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu.

 

 

Twebwe abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI ; 

-       Twishimiye abashyitsi baturutse hanze y’Igihugu n’indi Mitwe ya Politiki yo mu Rwanda bitabiriye iyi Nama Nkuru ndetse  n’ubufatanye bafitanye n’Umuryango FPR-Inkotanyi;

-       Twishimiye raporo y’ibikorwa by’Umuryango FPR- Inkotanyi mu myaka 30 umaze ushinzwe;

 

Twebwe kandi abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI ;   Tumaze kungurana ibitekerezo ku byari kuri gahunda y’Inama ;

 Dufashe imyanzuro ikurikira:

I.              Twemeje gahunda y’ibikorwa by’Umuryango FPR- Inkotanyi bizitabwaho muri iyi myaka ibiri iri imbere (Ukuboza 2017-Ukuboza 2019), kandi twiyemeje no kuzafatanya mu  kuyishyira mu bikorwa;

II.           Twavuguruye amategeko-remezo n’amategeko ngengamikorere y’Umuryango FPR- Inkotanyi;

III.        Twiyemeje kandi ibi bikurikira :

1.   Kwigira ku byo twanyuzemo no gukomeza kugendera ku ndangagaciro zafashije Umuryango FPR- Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, muri zo harimo gukunda Igihugu, ubwitange n’ubufatanye; tuniyemeza kuzitoza urubyiruko,

kugira ngo rushobore kumva, gutinyuka no gukemura ibibazo bishingiye ku miterere yihariye y’Igihugu ;

2.   Gukomeza gushyira imbere inyungu rusange, kwiyoroshya, kwicisha bugufi no gukorera hamwe tugamije kugera ku cyerekezo twahisemo.

3.   Gukomeza kubaka Igihugu, kurinda ibyagezweho no kubana neza n’abandi, ari abaturanyi ba hafi ndetse n’aba kure.

4.   Kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego dukoreramo, kugira ngo zibashe kurangiza neza inshingano zazo zo gutanga serivisi nziza ku bazigana bose.

5.   Gukomeza kongera amahugurwa mu bya Politiki ku banyamuryango bari mu nzego zose z’Umuryango ;

6.   Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bigenda bivuka;

7.   Gukomeza gahunda yo kwibohora, guhesha agaciro u Rwanda, no guharanira ko Abanyarwanda babaho neza ;

8.   Gukomeza guteza imbere ibyiciro byihariye, cyane cyane abagore n’urubyiruko, ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kugira imibereho myiza.

 

IV.        Twatoye abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-INKOTANYI ari bo:

         PEREZIDA:  Nyakubahwa KAGAME Paul

         VISI-PEREZIDA : Hon.BAZIVAMO Christophe

         UMUNYAMABANGA MUKURU : Hon. NGARAMBE François

                 

ABAKOMISERI:

 

Ø Abakomiseri rusange

 

-       Hon. GASAMAGERA Wellars;

-       Hon. MUSONI James;

-       Hon. UWACU Julienne;

-       Hon. KABONEKA Francis;

-       Hon. HABUMUREMYI Pierre Damien;

-       Hon. MUKASINE Marie Claire;

-       Hon. GASINZIGWA Odda;

-       Hon. TUMUSHIME Francine;

-       Hon. SINDIKUBWABO Jean Nepo;

-       Hon. MWIZA Esperance;

-       Hon. HARELIMANA Abdulkarim;

-       MUKAZAYIRE Nelly.

 

 

Ø Abakomiseri bahagarariye urubyiruko

 

-       UWANYIRIGIRA Clarisse;

-       RUSERA Tessy;

-       NDAYISHIMIYE Alain;

-       KWIZERA Christelle;

-       MUGANZA Julien;

-       IGABE Edmond;

-       RUKUNDO Constantin;

-       UWAMARIYA Assumpta;

-       ARUSHA Joel;

-       TUMUSHIME Adrien.

 

Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Ukuboza 2017.

Back

Youtube Video