Chairman yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya icumi guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bizeza ubufatanye mu bukungu, ubuhinzi, uburezi n’ibindi.

 

Abashyikirije umukuru w’Igihugu impapuro zabo barimo Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) afite icyicaro i Kigali, Julia Pataki uhagarariye Romania mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi, Constantinos Moatsos uhagarariye u Bugereki ufite icyicaro i Nairobi, Rakiatou Mayaki uhagarariye Niger aho azaba afite icyicaro i Pretoria; Seyed Morteza Mortazavi uhagarariye Iran mu Rwanda afite icyicaro i Kampala.

 

Hari na Oumar Daou uhagarariye Mali, Abdalla Hassan Eisa Bushara uhagarariye Sudan, Ahmed Samy Mohamed El-Ansar uhagarariye Misiri, Lulit Zewdi Gebremariam uhagarariye Ethiopia na Joanne Lomas uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza, aba bose bakazaba bafite byicaro i Kigali

 

Nyuma yo gushyikiriza impapuro ze Umukuru w’igihugu, Amb. Bellomo, yavuze ko ikimuzanye ari ugukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na EU, bikanakomereza ku mugabane wa Afurika.

 

Ati “EU ifite ubushake bwinshi bwo kongera umubano ifitanye n’u Rwanda. Turubona nk’icyitegererezo mu iterambere kandi dushima ubuyobozi bwa Perezida Kagame. Mu myaka yanjye ine mu Rwanda sinshidikanya ko tuzagera kuri byinshi yaba mu bukungu, umuco, ubufatanye.”

 

Yakomeje avuga ko EU izakorana bya hafi na AU igiye kuyoborwa na Perezida Kagame mu gushyira mu bikorwa amavugurura yakoze agamije gutuma uyu mugabane wigira ukagira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

 

Ambasaderi Julia Pataki we yavuze ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi aho kugeza ubu hari abanyarwanda barindwi biga muri iki gihugu mu byiciro bitandukanye bya Kaminuza. Avuga kandi ko azateza imbere ubuhinzi n’ubukungu.

 

Mugenzi we Amb. Mayaki wa Niger yavuze ko nk’igihugu cyo ku mugabane wa Afurika bashyigikiye Perezida Kagame ugiye kuyobora AU, aho Perezida w’igihugu cye n’abaturage ba Niger bamwemera ko ari ‘umuyobozi uharanira icyateza imbere Afurika yose, uharanira kuyikura mu bukene, kurwanya ubushomeri n’ibindi bigisubiza uyu mugabane inyuma’.

 

Ni ku nshuro ya mbere Mali igize Ambasaderi mu Rwanda. Ibi bikurikiye ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano, aho biherutse gusinyana amasezerano mu by’indege ku buryo RwandAir izerekeza i Bamako mu mezi make ari imbere.

 

Back

Youtube Video