Afurika ntikwiye guhora inyuma y’indi migabane mu iterambere – Chairman

Ubwo yatangaga ikiganiro ku iterambere rikwiye Umunyafurika mu nama mpuzamahanga ku bukungu “World Economic Forum on Africa (WEF)”, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye guhora inyuma y’indi migabane mu bijyanye n’terambere.

Iki kiganiro cyibanze ku mpinduramatwara ya kane mu bukungu muri Afurika (Africa’s Fourth Industrial Revolution), n’uburyo byateza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abatura b’umugabane w’Afurika.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka muri izi nama ya WEF imeze, Isi iriga uburyo ikoranabuhanga ryaba umusemburo w’inzego zose z’ubukungu ku Isi, rigafasha mu kuvugurura ubuhinzi, ubwikorezi, kunoza Serivise z’ubuzima, ibikorwaremezo, inganda n’ibindi.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo intego Afurika ifite zo kugendana n’Isi muri izi mpinduka mu bukungu bisaba ko ibihugu bya Afurika bihaguruka bigashora imari mu bikorwaremezo, ndetse no gutegura abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora inzego zose z’ubukungu.

Chairman w’Umuryango yavuze ko kuba ikoranabuhanga mu isakazamakuru ari inkingi y’ibanze muri izi gahunda, kurigeraho atari ubufindo kuko bisaba kubitegura.

Kugira ngo idakomeza gusigara inyuma mu bijyanye n’iterambere, hari ibintu bine by’ingenzi bikwiye gukorwa nk’uko Perezida Kagame yabivuze. Ibyo birimo, Ikoranabuhanga ribyara inyungu muri Serivise z’imari (Financial technology), aha yagarutse ku kubaka isoko ry’imari rikomeye riha ibigo binini by’ishoramari nk’Ibigo by’Ubwishingizi kubona inyungu mu gihe byashoye mu bikorwaremezo no muri business muri Afurika.

Ikindi ngo ni Ikoranabuhanga rihindura imibereho y’abantu (People technology), aha yavuze ko iterambere rirenze amafaranga, rikarenga imashini cyangwa amategeko meza, ahubwo rikaba iry’abantu n’ubuzima babayeho.

Ati “Ibi bivuze ko tugomba kwimakaza Politike nziza isaba abayobozi ibisubizo no gusobanura ibyo bakora, kwimakaza ubumwe bw’abantu kuruta kubatandukanya, no kurinda/gusigasira umutekano wo musingi wa byose.”

Perezida Kagame yavuze ko byaba ari ukwibeshya, gutekereza ko wateza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, hatabayeho uruhare n’uburenganzira bwa buri umwe.

Ati “Impinduramatwara ya kane (Fourth Industrial Revolution) yubakiye kuzayibanjirije, zo usanga zaraciye kuri Afurika ntacyo ziyisigiye,… Africa yahabwa intebe ku meza ari uko ibikoreye gusa.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo ubwo Isi izaba yinjira mu Mpinduramatwara ya gatnu mu bukungu itazaba ikigerageza gufata abandi.

Ati “Dukoresheje uyu mwanya dushaka uko twabyaza umusaruro impinduramatwara ya kane mu bukungu ku nyungu za buri wese, dushingiye ku gaciro n’indangagaciro za buri umwe, twagera ku bintu byiza.”

Dr Akinwumi Ayodeji Adesina, uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere we yavuze ko ubu igikenewe ari ugushora imari mu kubaka ibikorwaremezo cyane cyane mu ngufu z’amashanyarazi, kuko ibyo Afurika itekereza uyu munsi byaba ari inzozi kubigeraho nta mashanyarazi.

Akinwumi kandi yasabye za Guverinoma gushyira ingufu mu burezi no gutegura abahanga mu nzego zose kuko bahanganya n’ibindi bice by’Isi bifite abahanga benshi; Ndetse no guhangira urubyiruko imirimo kugira ngo rwe gukomeza kugwa mu Nyanja rujya gushaka imibereho ku mugabane w’Iburayi.

Back

Youtube Video