ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ku cyumweru, tariki 08 Nyakanga 2018, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-INKOTANYI kiri i Rusororo, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali habereye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.


Biro Politiki yaganiriye ku byagezweho muri manda y’Inteko y’Abadepite 2013-2018 ndetse n’ibikorwa biteganyijwe muri Manda ya 2018-2023. Yanasuzumye kandi yemeza lisiti y’abakandida Depite 70 b’Umuryango FPR-INKOTANYI baziyongeraho abandi bakandida 10 bazaturuka mu yindi mitwe ya politiki bafatanyije izashyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Mu ijambo rya Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI yagejeje ku bitabiriye inama, yabibukije gukomeza guharanira gukorera ku ntego kandi mu bufatanye bw’inzego zose hagamijwe kugeza ku baturage iterambere rirambye.


Yanasabye by’umwihariko abazahagarira FPR-INKOTANYI guhagararira inyungu z’Abanyarwanda bose, kunoza imikorere n’imikoranire no kurushaho kwegera abaturage.


Kigali, ku wa 08 Nyakanga 2018


NGARAMBE François,
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

 

 

Download the document here

Back

Youtube Video