ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango FPR-INKOTANYI habereye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI, yibukije ko inama nk’iyi ari umwanya wo kureba aho tugeze mu gushyira mu bikorwa intego z’umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’iz’Igihugu, yashimye kandi uko igihugu gikomeje kuzamuka mu bukungu ashima n’uruhare rwa buri wese ariko yibutsa ko hari ibyo tutageraho kandi tubikeneye dufite n’ubushobozi bwo kubigeraho. Asaba ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kunoza imikorere, imikoranire, kuzuzanya no kubazwa ibyo dushinzwe kugirango byihutishe kugera ku ntego twiyemeje nk’igihugu.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi yasabye abanyamuryango gufata ingamba zo gukemura ibibazo bikibangamiye abanyarwanda birimo ihohoterwa iryo ariryo ryose, umuco wo kudahana, impanuka zo mu muhanda ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’abatwara ibinyabiziga, ubusinzi no gutwara imodoka nta byangombwa byuzuye.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi yasabye kandi ko tugomba kwemera abo turi bo nk’Abanyarwanda dukora ibiduhesha agaciro, tukirinda gukora ibidutesha agaciro bikadukoza n’isoni .

Muri iyi nama hatazwe ibiganiro bikurikira, abanyamuryango babyunguranaho ibitekerezo:

  1. Imiyoborere izamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
  2. Guteza imbere ibikorerwa iwacu: umurage wo guhanga ibishya bifite ireme mu Rwanda no hanze yarwo, uruhare rw’urubyiruko rwihangira imirimo iteza imbere Igihugu.
  3. Isuku, isoko y’ubuzima buzira umuze no gukumira ibyorezo

 

 

Bikorewe i Kigali, ku wa 14 Nzeri 2019

Back

Youtube Video