Imyanzuro y’Inama Nkuru Y’urugaga rw’Abagore Rushamikiye Ku Muryango FPF-Inkotanyi yo Ku wa 20 Ugushyingo 2021

None ku wa gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, mu cyumba cy’inama “Intare Conference Arena” Akarere  ka Gasabo, Umujyi wa Kigali,  habereye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI.

 

Insanganyamatsiko y’iyi nama Nkuru yagiraga iti: “MUGORE URASHOBOYE, KOMEZA UGIRE URUHARE MU KUBAKA UMURYANGO USHOBOYE KANDI UTEKANYE”.

Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango bagera ku 1000, bari mu byiciro binyuranye, harimo: Nyakubahwa Jeannette KAGAME, Madamu wa  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba     n’Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ;  abayobozi b’abanyamuryango b'inzego z'Umuryango n'iza Leta, abayobozi mu miryango itari iya Leta, Urubyiruko, Abikorera, Abagore b’abanyamuryango bava mu byiciro byihariye.  Yitabiriwe kandi n’abagore b’abanyamuryango baba mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga

Ingingo zaganiriwe nk’uko zari kuri gahunda y’inama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore ni izi zikurikira:

1.     Raporo y’ibikorwa byagezweho n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI mu myaka 2 ishize  na Gahunda y’ibikorwa 2021-2023;

2.     Ikiganiro:Umugore mu Cyerekezo 2050”.

 

Mu ijambo rye rifungura inama, Nyakubahwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI NGARAMBE François, yagarutse ku ruhare abagore b’abanyamuryango ba FPR- INKOTANYI bagomba kugira bakomeza kuba umusemburo w’iterambere bwite n’iterambere rusange aho batuye, aho bakorera kandi bakarangwa n’amahame y’imyitwarire aranga abanyamuryango. Yasabye kandi Abagore kuba ba mutarambirwa mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa.

 

Mu ijambo rikuru ry’Umunsi, Nyakubahwa   Jeannette KAGAME, yabwiye abitabiriye inama ko buri wese afite inshingano zo kurerera u Rwanda agatoza abana indangagaciro nziza bakazavamo abakada beza aba FPR Inkotanyi, abayobozi beza, ababyeyi beza b’ahazaza. Yakanguriye abitabiriye inama n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwirinda no kwikingiza COVID19.

 

Twebwe abagize Inama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-INKOTANYI, tumaze kungurana ibitekerezo ku ngingo zaganiriwe,

1.     Twemeje Raporo y’ibikorwa by’urugaga 2019-2021 na Gahunda y’ibikorwa by’imyaka ibiri 2021 – 2023.

2.     Twishimiye kandi twiyemeje kuzashyira mu bikorwa impanuro twahawe na Nyakubahwa   Jeannette KAGAME, muri izo mpanuro harimo: kwita ku burere bw’abana bagatozwa indangagaciro bagakurana intekerezo nziza zizubaka u Rwanda, zizubaka umuryango mwiza (famille); kubaka urugo rwiza rurangwa n’ubwuzuzanye no gushyira hamwe hagati y’umugabo n’umugore bakarangwa no kuvugana, kubwizanya ukuri, kwirinda guhishahisha, kubahana no gutega amatwi.

 

 

Muri iyi Nama Nkuru y’Urugaga hafatiwe kandi imyanzuro ikurikira:

1)    Kurera abana neza turerera u Rwanda, turwanya igwingira ry’abana, guta ishuri  n’ibindi hagamijwe ko abadukomokaho bazakorera u Rwanda bagakomeza kuruteza imbere tugana mu Cyerekezo 2050;

2)    Guteza imbere kuganira mu muryango, abawugize bakigishwa kubwizanya ukuri, kubahana no gutega amatwi;

3)    Guherekeza abagishakana bakagirwa inama mu kubaka umuryango mwiza;

4)     Kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyadushyiriyeho duhereye mu Midugudu dutuyemo kugirango dukomeze urugamba rwo guharanira iterambere ry’Igihugu n’iry’umugore by’umwihariko mu cyerekezo 2050, duharanira umuryango ushoboye kandi utekanye;

5)    Gukomeza no kongera imbaraga mu rugamba rwo kwamagana abahohotera abana n'abangavu, kuba ijisho ry’umuturanyi, kuba hafi y’abana n'abangavu bahohotewe no gufatanya n’imiryango yabo duharanira ko babona ubutabera kandi bakagira imibereho myiza;

 

6)    Gukomeza ubuvugizi bwo kunoza ingamba na gahunda byatuma umugore yoroherezwa imvune aterwa n’imirimo yo mu rugo ( gukoresha Biogaz, Gaz,...) bikamufasha gukora neza inshingano z’inyabutatu mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye;

7)    Kongerera ubushobozi abagore bagashyira hamwe impano zitandukanye bafite bagakora imishinga ibateza imbere.

 

« BAGORE, DUHARANIRE KUBAKA UMURYANGO USHOBOYE KANDI UTEKANYE, TUBYARE KANDI TURERE INKOTANYI, UMUYOBOZI UZITA KU BATURAGE N’UMUBYEYI UBEREYE U RWANDA » Nyakubahwa Jeannette Kagame, ku wa 20 Ugushyingo 2021.

 

Bikorewe i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2021.

Back

Youtube Video