UBUTUMWA BUGENEWE ABANYAMURYANGO BA FPR-INKOTANYI BUJYANYE NO KUBUMBATIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA

Ubunyamabanga bwa FPR-INKOTANYI, kuwa 18 Nyakanga 2023

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-INKOTANYI buributsa Abanyamuryango bose ko kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda ari inshingano ya buri wese.

N’ubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe.

Urugero rwa vuba ni ibirori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga 2023. Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakamakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwaririre nk’iyo bigomba guhinduka kandi Abanyamuryango babigizemo uruhare. 

Umuryango FPR-INKOTANYI urasaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe. Buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi akagihishira.

Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza mu gihugu Abanyarwanda babanyemo neza. 

Murakoze

Back

Latest News

Youtube Video